Ubusanzwe ibiremwa bizwi ku izina ya madamu samake byabayeho mu myaka yashize ndetse aho warebaga icyo kiremwa ugasanga igihimba cyo hejuru ni umuntu naho igice cyo hasi giteye nk’isamake neza neza.
Muri iyi minsi abashakashatsi bavumbuye ikindi kintu kijya gusa n’ibyo biremwa bakavuga ko bishoboka ko ari uburwayi umwana yaba yarahuye nabwo mu gihe nyina yari amutwite.
Ese ni byo koko?
Indwara yitwa sineromelie ngo ijya gusobanura umuntu usa n’uwapfuye ariko akiriho, iyi ikaba ari indwara ifata umwana mu gihe ari mu nda ya nyina, ngo biba bijya gusa n’ubumuga busanzwe umwana uwo ari we wese yavukana aho ubu bumuga bufata amaguru y’umwana ntibutume amera nk’ay’abantu basanzwe bugatuma amaguru afatana akagira isura nk’iy’umurizo w’isamake.
Gusa nanone kubera kwifunga kw’icyo gice cyo hepfo gisa n’igifunganya amara y’umwana, ngo akenshi iyo akimara kuvuka ahita apfa ngo ntibikunze kubaho ko umwana umeze atya yabaho.
Mu minsi yashize rero nibwo abaganga bo mu Buhinde bazwiho ubuhanga mu kuvura indwara zitandukanye batunguwe no kubyaza umugore umwana umeze atyo gusa no mu kumukurikirana akiri mu nda bajyaga babona bimeze bityo ariko bakibwira ko ari ubundi bumuga afite.
Uyu muryango wahuye n’ikibazo cyo kubyara umwana umeze nka madamu samake, ubusanzwe ngo umukuru w’umuryango ni umwubatsi ku buryo no kubona amafranga yavuza uwo mwana bimwe mu bibazo yavukanye ari ingorabahizi.
Nkuko ubibona ku ifoto, umuganga yayobewe icyo avuga ubwo ababyeyi b’umwana bamubazaga niba ari umukobwa cyangwa ari umuhungu kuko igitsina cye kitagaragara, uyu akaba ari umwana wa kabiri wagaragaye muri iki gihugu cy’u Buhinde ufite isura isa n’iya madamu samake.
Nkuko mubibona kandi umwana akiri mu nda ntiyagaragazaga igufwa ahagombaga kuba amaguru, hakuze hameze nk’umurizo gusa ikibabaje rero nuko uyu mwana nyuma yo kugera ku isi yamaze amasaha ane yonyine ubundi ahita yipfira. Gusa bamwe mu bana bavutse bameze gutya harimo umwe wabashije gukurikiranwa neza aza no gukura ku kigero kingana gutya.